Gusoza ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa muri Saint Paul International School

Kuva mu mwaka 2008, ukwezi kwa cumi (ukwakira) buri mwaka mu Rwanda, kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa. Ni ukwezi kurangwa n’ibikorwa bitandukanye byimakaza imibanire myiza mu banyarwanda, kurwanya ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu gusoza uko kwezi, umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cya Saint Paul International School; Bwana Casimir Manirareba yaganirije abana bo mu mashuri abanza ku bumwe , gukunda igihugu.

Yifashije ibitero by’indirimbo yubahiriza igihugu Rwanda Nziza, abana bazi, yabasobanuriye igitero kimwe ku kindi, bagenda bumva neza ibisobanuro by’amagambo ayigize.

Urugero ku gitero:Horana Imana, murage mwiza
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa;
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima, amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utere imbere ubutitsa
.

Abana bibukijwe ko igihugu cyacu dukwiye ku kiragiza Imana, kuko ni umurage mwiza yaduhaye, dufite umuco uturanga twese, ururimi rumwe ruduhuza twese. Ababwira ko bakwiye kugira ubwenge mu buzima, umutima utekereza igihugu cyabo n’amaboko yo kugikorera kugirango gikomeze gitere imbere.

Imwe mu ngigo ivuga ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa igira iti:” Urubyiruko rukwiye kurangwa n’imyitwarire iboneye. Kwanga umugayo muri byose, kwirinda irari, kwiyubaha, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngezo mbi zirimo; ubusinzi, ubusambanyi, kwiyandarika, ubutekamutwe n’ubwambuzi, kudasamara no gukurikira ibije byose”.

Uku kwezi ni umwanya mwiza wo kwibutsa ibyiciro byose by’abanyarwanda kuba umwe no Kudaheranwa. Kuzirikana agaciro ko kugira igihugu, ku kirinda no kugiteza imbere biganisha ku Rwanda Twifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *